Ikimenyetso cy’uko IRST, ISAE Busogo, umutara polytechnique na SAGACITY campany biyemeje gufatanya mu guteza imbere igihingwa cya moringa, ni amasezerano y’ubufatanye basinyanye kuwa mbere tariki ya 4/2/2013.
Dr. Nyinawamwiza Laetitia, umuyobozi w’agateganyo wa ISAE Busogo, avuga ko ibi bigo bine byiyemeje gusinya amasezerano y’ubufatanye, kugira ngo babashe kureba aho iki gihingwa kiri mu gihugu, umusaruro gitanga ndetse n’uko gikoreshwa.
Ibi rero ngo bizatuma bamenya aho bahera bagira inama abaturage ku buryo iki gihingwa cyitabwaho, kugira ngo kibashe gutanga umusaruro ufatika, unifuzwa cyane, dore ko Moringa igira imimaro myinshi.
Dr. Nduwayezu Jean Baptiste, umuyobozi mukuru w’ikigo IRST, avuga ko ubundi Moringa yigiramo intungamubiri zirwanya bwaki, ikaba yavamo amavuta akoreshwa mu guteka cyangwa akanifashishwa mu gukora biodiesel, ikaba yanakorwamo imiti.
Moringa yigeze guhingwa cyane
Mu bihe byashize, igihingwa cya Moringa cyari cyitabiriwe n’abaturage benshi bitewe n’uko cyahendaga. Dr. Nduwayezu ati “icyo gihe umuturage uyihinga yahabwaga amafaranga ibihumbi birindwi Magana atanu ku kilo. Isoko ryaje kubura, hanyuma twe nka IRST tukajya tubagurira ku mafaranga magana abiri na… Ibyo byabaciye intege hanyuma ntibongera kwitabira kuyihinga.”
Icyo gihe rero, ngo IRST yanashatse gufasha amakoperative y’abahinzi ba moringa, bashakirwa imashini yo kuyitunganya, ariko iyo mashini ntiyarambye kuko ngo yavuyemo iryinyo ryaje gutumizwa mu Bushinwa. Na n’ubu ariko, nyuma y’imyaka ibiri, iryo ryinyo ngo ntiriraza.
Hari icyizere ko bizagenda neza noneho
Mu byo ibi bigo bine byiyemeje, harimo kuzashishikariza abantu kongera guhinga moringa, ariko atari kuri cya giciro kinini cyane, ahubwo ku rugero ruringaniye, mbese nk’urw’ibindi bihingwa ngengabukungu byo mu Rwanda. Ni ukuvuga mu mafaranga magana abiri, nk’uko bivugwa na Dr. Nduwayezu.
Iki giciro, uyu muyobozi wa IRST agihera ku kuba litiro ya biodiesel bakura muri iki gihingwa igura amafaranga magana cyenda, kandi ngo litiro y’amavuta ya moringa iva mu biro bitatu. Habazwe igiciro cyo gutunganya aya mavuta ndetse n’inyungu, ngo litiro ya moringa ntiyakagombye kujya hejuru y’amafaranga magana atatu.
Ku bijyanye n’isoko, uyu muyobozi avuga ko ritazabura, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Isoko ry’imbere mu gihugu ngo rizava mu buryo ibigo bigaburira abantu bizashishikarizwa kuzajya bigaburira abantu babyo moringa kubera intungamubiri zibamo.Moringa kandi ngo izanatunganywa ku buryo ibiyivamo bizajya bigurishwa hanze y’u Rwanda.
Incoming search terms:
- charles karemangingo 2013
- isae busogo
- isae busogo website
- Nyinawamwiza laetitia
- rwandamoringa
- umubare wabanyeshuri biga muri kaminuza nkuru yurwanda 2013
