Abubaka urugomero rwa Nyabarongo batangazwa no kubona nta banyeshuri bahakorera stage

Topics: , , , , , , , ,

Abubaka urugomero rwa Nyabarongo

Abari kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo hagati y’akarere ka Muhanga n’aka Ngororero baratangaza ko batangazwa no kubona uru rugomero rugiye kuzura nta munyeshuri wa za kaminuza cyangwa mu mashuri makuru yo mu Rwanda wari wahoherezwa ngo aze kuhakorera kwimenyereza ibyo yiga.

Aha abanyamahanga biganjemo abahinde nabo kuri ubu, batangazwa no kubona ngo site nk’iyi nta banyeshuri baza kuyikurikirana kandi mu bihugu byabo baba bayifata nk’ahantu heza ho kwigira.

kandi batangaza ko batangazwa no kubona igihugu cyohereza abanyarwanda kwigira ku masite nk’aya mu bindi bihugu cyane cyane mu Burayi n’Amerika.

Uru rugomero rwa Nyabarongo nirwuzura nirwo rugomero ruzaba arirwo runini mu gihugu hose ndetse runatanga amashanyarazi menshi kuko ruzatanga megawati 28.

Rukorerwaho byinshi kandi benshi bemeza ko bikoranye ubuhanga buhanitse cyane ko n’abari kurwubaka ubu ari abahanga babigize umwuga abenshi bakomoka mu bihugu byateye imbere, n’abanyarwanda bakora imirimo ikomeye kuri ubu ni abafite ubumenyi bakuye muri ibyo bihugu byateye imbere.

Eng. Hitayezu Dominique ushinzwe gukurikirana imirimo kuri uru rugomero akaba n’umwarimu mu ishuri rikuru ry’ikorabuhanga rya Kigali KIST, ni umwe mu bakora kuri uru rugomero utangaza ko hakwiye kubaho gahunda ya za kaminuza n’andi mashuri yo kohereza abanyeshuri kuri uru rugomero.

Hitayezu avuga ko uru rugomero rwakwigisha abanyeshuri cyane cyane abiga iby’ubwubatsi, amazi n’amashanyarazi kuko ngo uru rugomero ari kimwe mu bikorwa bikomeye kandi usanga no mu bikorerwa no mu bihugu byateye imbere.

akaba avuga ko bitangaje no kubona igihugu cyohereza abanyeshuri mu bihugu bya kure kandi no mu Rwanda hari amasite bashobora kwigiraho ameze nk’ayo baba banze.

Hitayezu akomeza avuga ko ikibazo yabonye gihari ari uko ubuyobozi bwa za kaminuza n’amashuri makuru akenshi baba batekereza ku buryo bageza abanyeshuri kuri iyi site bakumva bibagoye.

Intumwa ya rubanda Emmanuel Mudidi, atangaza ko za kaminuza arizo zikwiye kugira uruhare mu kuzana abanyeshuri aha kugirango bashake ubumenyi.

Ubwo minisitiri w’intebe, Dr Damien Habumuremyi yasuraga uru rugomero akaba yarasabye ko hazagira abanyarwanda baza gukurikirana ibikorwa kuri uru rugomero kugirango babashe kuhakura ubumenyi none EWASA ubu igiye kuhohereza abenjeniyeri umunani.

Nubwo amakompanyi akora kuri uru rugomero ari amanyamahanga yose, leta y’u Rwanda isaba ko bajya baha imirimo abanyarwanda, abanyamahanga bakajya bazanwa ari uko habuze umunyarwanda uzi ibyo bakeneye.

 

 

 

Incoming search terms:

  • urugomero rwa nyabarongo
  • Baze de amasinte
  • unwanted pregnancy on education of women in Muhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed