Abanyeshuri biga mu kigo cya Tumba College of Technology (TCT),baravuga ko mu kigo cyabo nta mazi ahagije babona,bakaba basaba ko ubuyobozi bw’iki kigo bwabafasha kubona amazi ku buryo bworoheje.
Aba banyeshuri bavuga ko iki kibazo kimaze iminsi ,aho bavuga ko babona amazi nibura nka kabiri mu cyumweru ubundi akaba aba adahari. Bavuga ko iki kibazo gikomeye ,ngo kuko bituma badakora isuku neza mu gihe baba bayikeneye.
Bavuga ko babona amazi bibagoye,ngo bakaba bunva ubuyobozi bw’ikigo bwashaka uko buzajya bubagezaho amazi byoroshye.
Byirigiro Patric wiga mu wa mbere IT Yagize ati”Ikibazo cy’amazi muri iki kigo ni ingorabahizi, rwose tubona amazi bitugoye ,ku buryo twumva nk’ubuyobozi bwashyiramo ingufu. Nta mazi aba mu maroom, tujya tuvoma mu bigega aho baba bayabitse,ariko bigaragara ko nta mazi ahagije ari mu kigo.”
Aba banyeshuri bavuga ko mbere hari umuyoboro wazanaga amazi mu kigo none ngo basigaye bawusangira n’abatuye hafi y’ikigo bikaba byarabateje ikibazo cyo kutagira amazi ahagije mu kigo
Musabyimana theo umunyeshuri wiga mu kigo cya TTC ,avuga ko yagabanutse kubera ko umuyoboro wabazaniraga amazi basigaye bawusangira n’abaturage.
Yagize ati”Impanvu amazi yagabanutse ni uko umuyoboro waduhaga amazi bawugabanije n’abaturage,ntukiri umuyoboro w’ikigo gusa .Uwo muyoboro baweguriye leta ubu rero iyo wapfuye nta wuboneka wo kuwukoresha.Tuvoma mu bigega ,aho turyama nta mazi ,mbese rwose dufite ikibazo cy’amazi .”
N’ubwo ngo amazi aba abitswe mu bigega ariko aba ari make,ngo kuko n’ubundi bitababuza kubona ko ari make .
Aba banyeshuri bavuga ko bagaragaje iki kibazo ariko kugeza n’ubu ngo nta gisubizo barahabwa mu gihe bo buva birimo gutinda kuko bibabangamiye.
Umuyobozi w’ikigo cya Tumba Gatabazi Pascal avuga ko ibibazo bihari bidakanganye ,kandi ko bigiye gukemuka vuba byose muri rusange.
Muri rusange hari ibibazo bitandukanye aba banyeshuri bavuga ,birimo kuba nta muhanda mwiza ugera kuri iki kigo,kuba ikigo cyabo kitazitiye,kuba ibikoresho by’infashanyigisho bidahagije n’ibindi.
Incoming search terms:
- gatabazi pascal

