Musenyeri wa diyoseze Gaturika ya Ruhengeri Harorimana Vincent yasabye INES Ruhengeri kurangwa n’ubufatanye, kugirango babashe kugera kuri byinshi mu gihe gito.
Musenyeri yabisabye abanyeshuri n’abayobozi kuwa gatandatu tariki 12/01/2013, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’abayoboboye umuryango w’abanyeshuri mu mwaka ushize ndetse n’abagiye kuyobora uyu mwaka.
Musenyeri Harorimana, yavuze ko harebwe aho iri shuri ryavuye ubwo ryashingwaga mu myaka 10 ishize, rimaze gutera intambwe ishimishije, kuko ubu ribonekamo amashami yigisha byinshi mu bikenewe mu gihugu, nk’ibyo gupima ubutaka.
Padiri Dr Niyibizi Deogratias, umuyobozi wa INES Ruhengeri, yavuze INES Ruhengeri izagumya gukura, ikongera amashami, aza asubiza ibibazo biboneka mu batuye igihugu, bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Umuyobozi muri minisiteri y’umurimo madame Anne Mugabo, yibukije abanyeshuri ko bagomba kwifashisha ubumenyi bahabwa, maze bakihangira imirimo, aho guhora bateze amaso ku bazabaha akazi.
Kuri uwo munsi kandi, hanahembwe abanyeshuri bahize abandi mu manota, aho bahawe ibihembo birimo ibitabo bizabasha kurushaho gukarishya ubwenge.
Incoming search terms:
- ines rwanda
- musenyeri wa ruhengeri
- www inesruhengeri
- www tubiri in com
