Rwanda : Baravuga ko ubumenyi bugezweho mu gukusanya amakuru ajyanye n’iby’ubutaka buzabafasha mu kunoza inshingano zabo

Topics: , , , ,

Baravuga ko ubumenyi bugezweho mu gukusanya amakuru ajyanye

Abayobozi bashinzwe ubutaka mu turere dutandukanye tugize intara y’Amajyaruguru, ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’imicungire y’ubutaka mu majyaruguru baravuga ko ubumenyi bugezweho mu gukusanya amakuru ajyanye n’iby’ubutaka azabafasha mu kunoza inshingano zabo.

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013, ubwo aba bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’imicungire y’ubutaka basozaga amahugurwa ku bijyanye no gukoresha uburyo bugezweho mu gukusanya amakuru ajyanye n’ubutaka.

Aya mahugurwa yatangwaga n’impuguke zo mu kigo ESRI (ENVEROMENT SYSTEM AND RESEARCH INSTITUTE) Rwanda; agamije guhugura ibigo ku gukusanya amakuru ajyanye n’ubutaka n’imicungira yabwo, kugirango bongererwe ubumenyi mu byo bakora.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abaturutse mu nzego zitandukanye, zirimo iz’ubutaka mu turere twa Musanze, Gakenke, Rulindo na Nyabihu, urugaga imbaraga, ishuri rikuru ISAE busogo, ishuri rikuru rya Polisi, ishuri ry’amahoro rya Gisirikare, n’ishuri rya gisikare ryigisha ibijyanye n’ubuyobozi, n’abandi.

Abafashe amagambo, barimo umuyobozi wa INES Ruhengeri Padiri Dr Niyibizi Deogratias, n’uhagarariye ESRI Rwanda, bakanguriye abahuguwe gushyira mu bikora ubumenyi bahawe, kugirango bugirire akamaro benshi.

Major Mpabuka wo muri Rwanda peace academy wavuze mu izina ry’abahuguwe, n’ abateguye aya mahugurwa, avuga ko mu kazi bakora, amahugurwa nk’aya aba akenewe.

Incoming search terms:

  • AMAKURU GISIKARE MU RWANDA
  • amakuru mu kinyarwanda
  • amakuru mukinyarwanda
  • amakuru nya rwanda
  • AMAKURU NYARWANDA
  • Urugaga imbaraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed