Abanyeshuri ba kaminuza baributswa ko ubumenyi bahabwa ari wo musingi mu kwiteza imbere

Topics: , , , ,

Umuyobozi muri minisiteri y’umurimo aributsa abanyeshuri bo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri ko ubumenyi bahabwa ari wo musingi uzabafasha kwiteza imbere, aho gutekereza ko bazahabwa imirimo n’abandi.

Ibi bikaba ari ibyagarutsweho kuri uyu wa gatandatu tariki 12/01/2013,ubwo muri INES Ruhengeri hamurikwaga ibikorwa byagezweho n’abanyeshuri, ndetse n’ibyo bashoboye kuba bashyira mu bikorwa nyuma y’ubumenyi bavoma ku ntebe y’ishuri.

Madame Mugabo Anne, umuyobozi muri minisiteri y’umurimo, yasabye abanyeshuri kwihangira imirimo, ntibahange amasomo ku bazabaha akazi, kuko ubumenyi bahabwa buba bugomba kubabera umusingi wo kwiteza imbere.

Ibi kandi byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’terambere ry’ ubukungu, Mugenzi Jerome, wibukije ko abanyeshuri ba Kaminuza ari bamwe mu bafatanya bikorwa mu iterambere ry’akarere.

Uyu munsi uzwi ku izina rya Carrier Day, wabaye herekanwa ibikorwa birimo, amasabune bikorera, imibavu ikomoka mu bihingwa, imiti itandukanye ikorwa mu bimera gakondo, ndetse n’ibindi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed