Umuryango w’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru INES Ruhengeri, uravuga ko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’akarere ka Musanze, binyuze mu masomo bahabwa.
Ibi bikaba ari ibyavuzwe na Nteziryayo Richard, umuyobozi w’umuryango w’abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri (SU), kuri uyu wa gatandatu tariki 12/01/2012, ubwo habaga umuhango wo kurahiza abanyeshuri bazahagararira abandi muri uyu mwaka w’amashuri.
Yavuze ko abanyeshuri bafite ubushobozi bwo kwifashisha amasomo bahabwa, maze bakagira uruhare rufatika mu iterambere ry’ akarere ka Musanze, ku rugero rumwe n’abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.
Musenyeri wa diyoseze ya Ruhengeri, muri kiriziya Gatolika Hakorimana Vincent, yasabye abanyeshuri kurushaho gukorera hamwe, baharanira icyateza imbere ishuri ryabo,akarere ryubatsemo ndetse n’igihugu dore ko aribo mbaraga z’ejo hazaza.
Umuryango w’abanyeshuri SU, umaze igihe kitarenga imyaka 10 ubayeho, ngo ufite mu nshingano gukorera ubuvugizi abanyeshuri, gutsura umubano n’ibigo bya leta ndetse n’ibyigenga, kugira uruhare mu iterambere ry’agace ishuri ryubatsemo n’ibindi.
Incoming search terms:
- kiriziya gatolika
