
Kamunuza y’u Rwanda (NUR) yatwaye igikombe cyo kurwanya Malaria nyuma yo gutsida mukeba wayo APR VC amaseti 3-2, ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku wa gatandatu tariki ya 8/12/2012.
Muri uyu mukino wamaze amasaha abiri n’iminota 30, hakinwe amaseti atanu kugirango hamenyekane ikipe yegukana igikombe, dore ko amakipe yombi yabanje kunganya amaseti abiri kuri abiri.
APR VC niyo yatwaye iseti ya mbere ku manota 25-22, Kaminuza y’u Rwanda itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-14, naho APR VC itwara iya gatatu ku manota 25-17.
Iseti ya kane yatwawe na Kaminuza y’u Rwanda itsinze amanota 25 -23, bituma hitabazwa iseti ya gatanu izwi ku izina rya ‘Seoul’, maze Kaminuza y’u Rwanda iyitsinda ku manota 15 kuri 12, ihita yegukana igikombe.
Intsinzi ya Kaminuza y’u Rwanda kuri APR VC yabaye nko kwihorera, dore ko APR VC yaherukaga gutsinda Kaminuza y’u Rwanda ku mukino wa nyuma wa Carré d’As mu mezi abiri ashize.
N’ubwo ikipe ya APR VC y’abagabo yabuze igikombe, bashiki babo bo mu ikipe y’abagore bo baragitwaye ku buryo bworoshye. APR VC y’abagore ystsinze Ruhango VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-0. (25-23, 25-17, 25-18).
Muri iri rushanwa ryatewe inkunga na Imbuto Foundation ikipe ya mbere yahawe ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa ibihumbi 400.