Youthconnect ni uburyo bwashyizweho n’urubyiruko hagamijwe gushyiraho uko kungurana ibitekerezo, hifashishijwe ikoranabuhanga (imbuga za internet na telefone). Iki gitekerezo gishyigikiwe na Minisiteri y’umuco n’ikoranabuhanga, ku buryo yaje kugitangiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) kuri uyu wa 28 Ugushyingo.
Minisitiri w’Umuco n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko hifashishijwe amapaji ya Youthconnekt kuri Twitter ndetse no kuri Facebook, urubyiruko ruzajya rwungurana ibitekerezo. Abatabasha kugera kuri izi mbuga za internet bo, bazajya bifashisha umurongo wa telefone 1234 maze na bo babashe gutanga ibitekerezo.
Youthconnect ntizahagararira mu kungurana ibitekerezo bamwe bari kure y’abandi. Ku itariki ya 12 y’ukwezi gutaha k’Ukuboza, urubyiruko ruzahurira mu nkera y’igihugu y’urubyiruko (National youthconnekt). Ibitekerezo bizegeranywa muri iyi nkera, ni byo urubyiruko ruzajyana mu nama y’igihugu y’umushyikirano.
Hazabaho na Youth connekt entrepreneurship network aho urubyiruko rwabashije kwigeza ku bikorwa by’indashyikirwa ruzajya rufasha bagenzi babo na bo kugira ngo biteze imbere.
Na none kandi, hazabaho Youthconnect poster exhibition. Minisitiri ati “kubera ko urubyiruko rutazabasha kuzana ibyo rwakoze kugira ngo rubyerekane, ruzazana amafoto asobanura ibikorwa byarwo. Uzagaragaza ibikorwa byiza kurusha abandi azahembwa ibihembo by’agaciro kagera kuri miriyoni 5, bizatangwa na BCR”
N’ubwo Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yaje kubwira abanyeshuri bo muri NUR ibijyanye na Youthconnekt, ngo ifungura ku mugaragaro ry’uru rubuga nyunguranabitekerezo rizabera mu Nkera y’igihugu y’urubyiruko yo kuwa 12 Ukuboza.