Rwanda | Nyamata: Hashojwe amahugurwa y’urubyiruko rw’abanyeshuri

Topics: , , , , , , ,

Hashojwe amahugurwa y’urubyiruko rw’abanyeshuri

Abanyeshuri bunguranye ibitekerezo

Urubyiruko rugera kuri 55 rwaturutse muri za kaminuza zitandukanye ndetse n’amashuri makuru rwari ruteraniye I Nyamata mu karere ka Bugesera rwashoje amahugurwa y’iminsi itatu rwari rumazemo iminsi.

Ayo mahugurwa yari agamije kwigisha urubyiruko ubuyobozi bwiza bushingiye kuri bibiliya no kumenya gukemura amakimbirane, dore ko bigomba no kubaranga nk’abayobozi b’ejo hazaza.

Dr. Agée Shyaka Mugabe akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, yabwiye uru rubyiruko ko aribo mbaraga z’igihugu kandi ko nk’urubyiruko bagomba gukoresha amahirwe babonye,  bagashyira mu bikorwa ibyo bize, kuko ibyabaye mu Rwanda byakozwe n’urubyiruko, ati “Mugomba kwimenyereza gukemura amakimbirane nk’abayobozi beza b’ejo hazaza.”

Kakiriho Dalius akaba Umuyobozi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari nawo watanze aya mahugurwa, yabwiye urwo rubyiruko ko bagomba guhindura abaturage ndetse n’urubyiruko muri rusange, babahugura kuri gahunda za Leta, dore ko umukirisitu mwiza n’ubundi agomba kuba azi gahunda za Leta.

Kakiriho yibukije abahuguwe ko hari benshi bakeneye amasomo nk’ayo bahawe mu gihe bamaze bahugurwa, bityo ati “Niba rero mwe muyabonye mwige no kuyakoresha icyo mwayaboneye.”

Gatete Rogers wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) yatangaje ko bigishijwe byinshi, nko gukemura amakimbirane no kumenya uburyo bagomba kwitwara mu kibazo icyo ari cyo cyose nk’urubyiruko.

Mukobwa Justine wo mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), we avuga ko bagiye guhindura Abanyarwanda bashingiye ku masomo bahawe, kuko basanze hari byinshi Abanyarwanda bakeneye kumenya ku miyoborere ndetse no mu kwikemurira amakimbirane mbere yo kwitabaza abanyamategeko.

Mukobwa yakomeje avuga ko Abanyarwanda bose mu nzego zose bakeneye kwigishwa uburyo bwo gukemura amakimbirane,  haba mungo zabo, mu mirimo bakora ndetse n’ahandi muri rusange.

Aya mahugurwa, ategurwa n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, mu mushinga wawo wita ku gutegura abayobozi b’ejo hazaza (Developing Future Leaders), bakaba bahuriza hamwe urubyiruko rwo muri za kaminuza n’amashuri makuru.

 

 

 

Incoming search terms:

  • Future leaders of RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed