Rwanda | NUR: Ntibishimiye guherwa impamyabushobozi muri Grand Auditorium

Topics: , , , , , ,

Ntibishimiye guherwa impamyabushobozi muri Grand Auditorium

Abatarishimiye guherwa impamyabushobozi muri Grand Auditorium ni abahawe impamyabushobozi ku wa 23 Ukwakira, 2012  muri NUR. Impamvu ngo ni uko ari hato cyane, bikaba byaratumye bamwe batabasha kwinjirana n’ababyeyi babo aho batangiraga izi mpamyabushobozi nyamara bari bemerewe kuzana byibura umuntu umwe.

Mu rwego rwo kwanga ko habaho akavuyo, abari bashinzwe kwakira abashyitsi barekaga uje guhabwa impamyabushobozi, hamwe n’umuntu umwe mu bamuherekeje, bakaba ari bo batambuka bagana kuri Grand Auditorium.

Iyi Grand Auditorium na yo yageze aho iruzura, ku buryo byageze aho uje guhabwa impamyabushobozi akaba ari we wenyine utambuka yinjira muri Grand Auditorium, naho uwari umuherekeje agahabwa aho kwicara mu ihema ryari ryateganyirijwe iki gikorwa.

Iri hema ryari ryashyizwemo écran (screen) 2, ku buryo abari baryicayemo babashaga gukurikira ibiri kubera imbere.

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi twabashije kuvugana binubiye kuba harateganyijwe ko iki gikorwa kibera ahantu hatoya, mu gihe sitade ya Kaminuza bashoboraga gukwirwamo bose yari ibereye aho.

Umwe muri bo yagize ati “iyo bafata iri hema bakaba ari ryo bicazamo abashyitsi b’icyubahiro maze abandi tukicara muri sitade, twasaguka tugahagarara mu mpande, byari kuba byiza kuko nta wari kwinubira ko atageze ahatangirwa impamyabushobozi.”

Prof. Silas Rwakabamba, umuyobozi wa NUR we, mu gusobanura impamvu yo kuzana abantu muri Grand Auditorium yagize ati “Guhera abanyeshuri bose impamyabushobozi igihe kimwe byatwaraga umwanya munini cyane. Twahisemo kuzitanga mu byiciro, kandi tukazitangira mu nzu. N’ubwo ari hato ni ho heza, cyane ko turi mu gihe cy’imvura. “

Ubusanzwe, abanyeshuri bahererwaga impamyabushobozi umunsi umwe, kuri sitade ya Kaminuza. Byatwaraga igihe kinini cyane, ku buryo byajyaga kurangira abitabiriye iki gikorwa barambiwe. Umwaka ushize ho habayeho akarusho ko umushyitsi mukuru yavuze ijambo rirangiza iki gikorwa hasigaye abanyeshuri ndetse n’abatumirwa mbarwa.

Urebye, NUR yiyemeje gutangira impamyabushobozi mu byiciro igamije kwirinda ko abanyeshuri n’abashyitsi bongera kwigendera ibirori bitarangiye, dore ko ubushize abari bahawe impamyabushobozi bageraga ku 3088 mu gihe abagomba kuzihabwa ubungubu ari 3254.

Na none ariko, gukorera ibirori kuri sitade bitwara amafaranga menshi yo gukodesha intebe zijya muri iyi sitade ku buryo nta n’uwabura kuvuga ko NUR yajyanye abantu muri Grand Auditorium isanzwemo intebe, hagamijwe kugabanya amafaranga yo kwifashisha, dore ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari NUR yahawe amafaranga yo gukoresha angana na 1/2 cy’ayo yari isanzwe ihabwa.

Ubusanzwe Grand Auditorium yakira abantu bagera ku 1200 gusa. Nyamara abagombaga guhabwa izi mpamyabushobozi ubwabo ni 977. N’ubwo hari abajya basiba, kuba harateganywaga abantu 977 n’umuntu umwe bari buzane, hiyongereyeho abarimu ba Kaminuza, Grand Auditorium yari ntoya cyane kuri iki gikorwa.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed