Ibi byatangajwe na Prof. Silas Rwakabamba, umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) kuri uyu wa 23 Ukwakira, 2012. Hari mu muhango wo guha icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri barangije muri NUR impamyabushobozi, dore ko zizatangwa kuwa 23, 24, 25 na 26 Ukwakira,2012.
Prof. Rwakabamba yagize ati “ugereranyije, ku banyeshuri batandatu biga mu mashuri makuru mu Rwanda, umwe muri bo aba yiga muri NUR. Ibi ni ibyo kwishimirwa kuko hari intambwe nini imaze guterwa umuntu ahereye ku mateka ya NUR”.
NUR yashinzwe mu mwaka w’1963. Ngo icyo gihe yatangiriyemo abanyeshuri 51, n’abakozi 16. Mu gihe cy’imyaka 10 yose, hagati y’1963 n’1972, abanyeshuri bahabonye impamyabushobozi ni 18 gusa. Mu mwaka w’2006, higaga abanyeshuri ibihumbi umunani, none ubu abahari bagera ku bihumbi 12, naho mu mwaka ushize bageraga ku bihumbi 13.
Muri uyu mwaka wa 2012, iyi kaminuza yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri barenga ibihumbi bitandatu, kuko mu kwezi kwa Mutarama zahawe abagera ku bihumbi bitatu hafi n’ijana, none muri uku Kwakira zizahabwa 3254.
Prof. Rwakabamba kandi yishimira ko iyi Kaminuza ayobora ifite intambwe imaze gutera kuva aho yahagereye mu mwaka wa 2006.
Yagize ati “twahinduye uburyo bw’imyigishirize ku buryo abanyeshuri bacu bahabwa amasomo afatiye ku myigishirize mpuzamahanga. Icyongereza ni rwo rurimi rwonyine abanyeshuri bacu bigamo, twubatse laboratwari nshyashya ndwi kandi isomero ryacu na ryo ryaravuguruwe ku buryo risigaye rinifashishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
Yunzemo agira ati “Dusigaye tunigisha porogaramu za masters. Porogaramu ya PHD na yo yaratangiye ku buryo umukandida wa mbere ari hafi kubona impamyabushobozi ye. Ni umugore, kandi nishimiye kubivuga.”
NUR kandi irateganya ko mu myaka 10 iri imbere, uhereye mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka, abarimu bayo bagera ku gihumbi na 500 bazaba bamaze kubona impamyabushobozi za PHD. Ibi ngo bizagerwaho ku nkunga y’igihugu cya Suwedi, binyujijwe muri SIDA (Swedish International Development Cooperation Agency).
Incoming search terms:
- Silas rwakabamba
- age of prof rwakabamba
- ku nkunga ya traslate
- Minister rwakabamba
- one public university in rwanda
- Prof rwakabamba silas biograph
- professor rwakabamba
- rwakabamba silas
