Rwanda | NUR: Agashami k’ubumenyi bw’isi kahawe umubare w’abanyeshuri katabasha kwigisha

 

Nyuma y’ukwezi kose biga, abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere, agashami k’ubumenyi bw’isi (geography), bagomba kugabanywa, bagashyirwa mu yandi mashami. Impamvu ngo ni ukubera ko umubare w’abanyeshuri bahawe kwiga muri aka gashami ari munini cyane ugereranyije n’abo gashobora kwigisha.

Nk’uko abanyeshuri barebwa n’iki kibazo babivuga, ngo mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’ishami bigamo tariki ya 8 Ukwakira, 2012 babwiwe ko ubundi iri shami ridashobora kwakira abanyeshuri barenga 80, nyamara abo babakiriye ari 186. Impamvu ngo ni ukubera ko bakenera kwifashisha mudasobwa mu masomo yabo, nyamara agashami bigiramo kakaba gafite izigera kuri 40 gusa.

Aba banyeshuri ntibishimiye iki cyemezo kubera yuko bari bamaze igihe biga. Ikindi ngo bari baramaze gufotoza za note na za modules, ku buryo abazajyanwa ahandi bizabagora kongera gutangira bundi bushya.

Izindi mpungenge bafite ni iz’uko bashobora kuzajyanwa kwiga ibyo batishimiye, cyangwa batashobora bitewe n’ibyo bize mu mashuri yisumbuye urugero nko mu yandi mashami ya science arimo imyanya nk’ubutabire, ubugenge cyangwa imibare. Ni cyo gituma bumva bishobotse, aho kujyanwa kwiga ibyo badashaka, banahindurirwa byibura kaminuza ariko bakabasha kwiga ibyo biyumvamo.

Umuhoza Pacifique, umwe mu banyeshuri barebwa n’iki kibazo yagize ati “mu kugabanya bari bakwiye kuzahera ku batishimiye kwiga geography”. Shyaka Olivier we ati “ bitewe n’uko umuntu yafashe geography ayikunze akaba atayibonye, baturebera niba tutajyanwa kwiga ku zindi kaminuza ariko tukiga ibyo dushaka.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo, Dr Manase Mbonye, avuga ko muri rusange Kaminuza y’u Rwanda yakiriye abanyeshuri benshi ku buryo ikibazo cy’abanyeshuri benshi kitari mu ishami rya geography gusa.

Icyo uyu muyobozi abwira abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda muri rusange, ni uko nta wuzirukanwa kubera yuko ngo babaye benshi. Aba biga muri geography bazashakirwa ahandi biga mu buryo bubashimishije bushoboka, kandi abazahindurirwa aho kwiga bazahabwa amasomo y’ikirenga ku buryo bazabasha gushyikira abandi.

 

 

 

Incoming search terms:

  • ubumenyi bwisi
  • nur mbonye
  • www ubumenyi bwisi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed