Rwanda | Ngoma: Abavuye I wawa bagiye kwifashishwa muri gahunda y’ijisho ry’umuturanyi

Topics: , , ,

Ngoma Abavuye I wawa

Urubyiruko rwahoze rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge rukajyanwa I wawa rugahabwa inyigisho za kirazira n’indangagaciro nyarwanda maze  rukareka ibiyobyabwenge,rugiye kujya rwifashishwa mu gutanga ubuhamya muri gahunda y’ “Ijisho ry’ umuturanyi”

Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi yashyizweho n’ amadini hagamijwe guca ibyobyabwenge mu rubyiruko binyuze mu kwigisha no kugaragaza ababicuruza n’ababinywa.

Urubyiruko rugera kuri 17 ,baherutse kuvanwa I wawa bavuga ko bafite inyota nyinshi yo gukangurira bagenzi babo basangiraga ibyo biyobyabwenge ,kubireka kuko bazi ububi bwabyo.

Muri iyi gahunda uru rubyiruko rwavuye I wawa ruzajya rutanga ubuhamya bw’uko bari babayeho bakiri mu biyobyabwenge n’uko ubu bumva bamerewe.

Mukugaragaza ko bafite ubushake bwo gukura urubyiruko rugenzi rwabo aho bita habi umwe muri bo witwa Claude yabwiye ababyeyi bari aho ko bari bashinze ishyirahamwe ryo kurwanya ibiyobyabwenge  bakiri I wawa bityo ko bazayikomeza aho bagiye.

Yagize ati”Aho twari turi twari twashyizeho ihuriro ADAR rigamije kurandura ibiyobyabwenge kandi twumva noneho abo twabisangiraga ndetse tunabarusha kubikunda babonye aritwe tuje kubibabuza bakumva.niwo mugambi dufite.”

Umukozi ushinzwe urubyiruko umuco na sport,Rutagengwa Jean Bosco,yavuze ko bashyigikiye iyo gahunda bafite kandi ko izahuzwa na gahunda yiswe ijisho ry’ umuturanyi maze bakazigisha urwo rubyiruko banaruha ubuhamya.

Umubyeyi umwe yavuze ko  bashyigikiye urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kuko ubu rumaze kwangiriza urubyiruko rwinshi rwo mbaraga z’ igihugu.

Munsenyeri Birindabagabo Alexis  ukuriye  gahunda yashyizweho n’ amadini yiswe ijisho ry’umuturanyi ubwo yayitangizaga mu karere ka Ngoma mu kwezi kwa 9/2012 yavuze ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo gikomeye gikeneye ingamba.

Kugeza ubu ikibazo cy’ ibiyobyabwenge cyageze no mumashuri aho cyagaragaye mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri yo mu karere ka Ngoma ndetse n’ahandi. Mu mugi wa Kibungo ugaragaramo abarwayi bo mu mutwe benshi,bivugwa ko harimo ababiterwa n’ibiyobyabwenge nk’urumogi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed