Rwanda : ABABANA N’UBUMUGA BWO KUTABONA MURI KAMINUZA NKURU Y’U RWANDA BAHUYE N’IBIBAZO MURI UYU MWAKA WA 2012

Topics: , , , , , ,

Ibi bibazo byagaragaye cyane mu banyeshuri barangije umwaka w’amashuri igihe cyo kwandika ibitabo ku byavuye mu bushakashatsi baba bakoze. Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi yageneraga ababana n’ubumuga inkunga y’uburezi bwihariye, ngo uyu mwaka w’amashuri wa 2012 ayo mafaranga yarahagaritswe. Ibi bikaba byarakuruye ibibazo mu myigire yabo ndetse n’imibereho y’ababana n’ubumuga bwo kutabona by’umwihariko.

ABABANA N’UBUMUGA BWON’ubwo ibitabo barangije kubitanga bakaba banitegura kwambara, bavuga ko ubuzima bwabagoye cyane uyu mwaka basoje cyane ko bagombaga kwifashisha buri gihe bagenzi babo ngo babandikire mu nyandiko zisanzwe, kugirango abarimu babashe ku bikosora. Bashima bagenzi babo babafashije mu gihe babanye nabo ariko bagasaba ko na Kaminuza yajya ifasha abafite ikibazo nk’icyabo cyane ko abarangiza baba ari bake.

NSHIMIYUMUREMYI Metusalem ni umwe mu barangije mu ishami ry’amategeko yagize ati: “Uyu mwaka twahuye n’ibazo bitoroshye, aho twasabwaga kujya gushaka ibizadufasha gukora ubushakashatsi mu gihe tuzaba twandika ibitabo, bikadusaba kujyana n’abadufasha kumemya ibyatugirira akamaro, ibyo byose harimo kubategera, byaba ngombwa tukarara kubera gahunda twahawe n’abagomba kubiduha, nyamara byose twikoraga ku mufuka. Kugeza ubu nta bwisungane mu kwivuza twahawe uyu mwaka, umuntu yarwaraga bikaba ibibazo, bityo umuntu akirwanaho. Mu gihe abarangiza bari kwandika ibitabo twari 5 muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, twagize ikibazo kitoroshye mu gihe turi gusabwa byose nta nkunga n’imwe itwunganira mu kurangiza amasomo yacu”.

RUNYANGE Medard ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yagize ati: “Ni byo koko aba banyeshuri bahuye n’ ikibazo, kuko mu gihe abandi babashaga kubona ubufasha mu kwandika ibitabo ndetse no guhemba ababafasha kwandika ibitabo n’ibindi muri rusange, uyu mwaka ubwo bufasha bwagenwaga na minisiteri y’uburezi mu ishami rishinzwe uburezi bwihariye bwarahagaritswe. Kugeza ubu ufite ubushobozi arirwariza utabufite akinginga bagenzi be, gusa ni ikibazo kitaboroheye. Ibijyanye n’uburyo bwo kwandika ibitabo, bandikaga mu nyandiko zabo ababafasha bakazihindura mu nyandiko isanzwe. Kuri ibi bibazo Kaminuza yagerageje gukora ubuvugizi aho umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda Prof Silas Lwakabamba yandikiye Minisiteri y’uburezi asaba ko ababana n’ubumuga bakomeza gufashwa baje gusubizwa ko uyu mwaka bitashobotse”.

Kugeza ubu ababana n’ubumuga bwo kutabona muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ubwo bamwe  barangije amasomo yabo, bemeza ko mu gihe ubuzima babagamo bwaba bukomeje uko,  ababakurikira baba bafite imbogamizi zikomeye mu myigire yabo.

 

 

 

 

Incoming search terms:

  • kutabona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed