Rwanda | Nyamasheke: Yakunze umwuga wo kubaka ahitamo kuwiga n’ubwo ari umukobwa.

Topics: , , , , , , ,

Umukobwa witwa Ingabire Francine wo mu murenge wa Ruharambuga atangaza ko yumva akunze umwuga wo kubaka akaba ariyo mpamvu yahisemo kuwiga, kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyifuzo bye.

Uyu mukobwa uvuga ko yarangije amashuri abanza mu mwaka wa 2011, yasutangarije ko yumva akunze umwuga wo kubaka kandi ngo ukaba utanga amafaranga ahagije, ibi bikaba ari bimwe mu byatumye ahitamo kwiga uyu mwuga utaratinyukwa n’abakobwa benshi kugeza ubu.

Uyu mwari wiga mu ishuri ry’imyuga rya Ntendezi (VTC Ntendezi) riherereye mu murenge wa Ruharambuga atangaza ko mu cyumweru kimwe amaze atangiye kwiga kubaka abona ibyo bize abifata nta kibazo ahura nacyo.

Ngo yizeye ko mu gihe cy’amezi atandatu azamara muri iri shuri azahavana ubumenyi buhagije buzamufasha mu gushaka ubuzima bwe bw’imbere hazaza.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko abana bahigira kubaka bahakura ubumenyi buhagije ku buryo aho bajya mu kwimenyereza umwuga mu gihe cy’ukwezi babashima, abenshi muri bo bagahita bahabwa akazi, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iki kigo Muragijimana Samson.

Akomeza avuga ko abarangije muri iri shuri usanga bagira uruhare runini mu kubaka Amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Iri shuri rimaze umwaka umwe urenga gato ritangiye riracyafite imbogamizi kuko ritagira icyumba cyo kwigishirizamo urubyiruko rwiga kubaka, ubu bakaba bari kureba uko abafatanyabikorwa babo babafasha kubaka iki cyumba.

Kuva iri shuri ryatangira tariki ya 2/5/2011, rimaze gusohora abanyeshuri 37 bize ibyo kubaka, muri bo icyenda bakaba ari abakobwa.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed