Rwanda | Nyamasheke: Inteko iri gukora isuzuma kuri gahunda yo kwigisha imyuga n’iya mudasobwa kuri buri mwana.

Topics: , , , , , , , ,

Inteko iri gukora isuzumaMu rwego rwo kuzuza inshingano y’inteko ishingamategeko yo kugenzura ibikorwa bya guverinoma, kuri uyu wa mbere tariki ya 17/09/2012, itsinda ry’abadepite bari muri komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko basuye ishuri ry’imyuga rya Ntendezi (VTC Ntendezi) mu rwego rwo kureba aho iryo shuri rigeze mu kwigisha imyuga, gahunda rifite mu minsi iri imbere ndetse n’imbogamizi ryaba rihura nazo.

Nyakubahwa Gahondogo Athanasie wari uyoboye iryo tsinda ry’abadepite yatangaje ko imyuga yari yarasigaye inyuma muri gahunda y’uburezi, abantu baziko yigwa n’abananiwe kwiga amashuri asanzwe ariko ubu bikaba bigaragara ko atari ko bikimeze.

Yakomeje avuga ko kwiga imyuga bikwiye guhabwa agaciro abantu nabo bagashishikarizwa kuyiga kuko bikenewe. Yakomeje avuga ko ubu usanga hari imyuga myinshi ikorwa n’abanyamahanga bagahembwa amafaranga menshi kandi n’abanyarwanda bayiga bakayishobora.

Abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire abarangije amashuri yisumbuye na za kaminuza nabo bagashaka kwiga imyuga kuko itakiri iy’abantu babuze uko bagira, ahubwo buri munyarwanda agaharanira kugira umwuga amenya.

Iki kigo cya VTC Ntendezi cyasuwe n’itsinda ry’abadepite gifite amashami ane ariyo ubwubatsi, ububaji, ubudozi n’ubukorikori, kikaba cyaratangiye kuyatanga mu mwaka wa 2011. Gitanga amasomo y’amezi atandatu kikaba kimaze gusohora abanyeshuri bagera kuri 80.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe ufite uburezi mu nshingano madame Gatete Catherine, yatangaje ko uruzinduko nk’uru ruba rukorewe mu karere kabo rubafasha kwisuzuma bakareba niba gahunda za leta zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ngo ni n’umwanya mwiza wo kugaragaza ahari imbogamizi bityo bagasaba n’ubufasha mu buvugizi ku buryo byakosoka.

Muri uru rugendo kandi hanasuwe ikigo kiriho gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana mu rwego rwo kureba uko ishyirwa mu bikorwa ryayo rimeze.

Iyi gahunda izabera mu turere 20 tw’igihugu hasurwa ikigo kimwe kigisha imyuga n’ikigo kimwe kiriho gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana, hanyuma raporo izavamo izashyikirizwa guverinoma ngo irebe uko ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda ryifashe, inarebe uko yakosora ibitagenda neza.


 

 

 

 

Incoming search terms:

  • gahunda ya mudasobwa ku mwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed