Mu rwego rw’ ubufatanye no muri gahunda y’uburezi mu muryango w’ ubumwe bw’ ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa (EAC),ishuri rikuru rya Kibungo INATEK ryasinyanye amasezerano na Open University of Tanzania (OUT)yo guhanahana abarimu ndetse no gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu karere ka Ngoma.
Amasezerano yo guhanahana abarimu hagati y’ishuri rikuru rya Kibungo ryo mu Rwanda ndetse na university yo muri Tanzania amaze amezi make asinywe ku mpande zombi.
Aya masezerano ashingiye ku kuba hakemurwa ikibazo cy’abanyeshuri barangiza kwiga muri INATEK maze bakabura aho bakomereza amasomo yabo bigatuma batanga amafaranga atari make bajya kwigira mugihugu cya Uganda aho bajyayo buri mpera z’icyumweru.
Kubufatanye na univesersity yo muri Tanzania”Open University of Tanzania” mu karere ka Ngoma kubatsemo INATEK,bitarenze mukwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2012 hazaba hatangijwe icyiciro cya gatatu cya kaminuza”Master’s” ku bufatanye n’iyi kaminuza.
Magingo aya abanyeshuri batangiye kwiyandikisha mu mashami atandukanye azaba ari muri iri shuri.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri INATEK Dr Nyirahabimana Jeanne , kuri uyu wa 11/09/2012 yatangaje ko iri shuri koko bafitanye amasezerano ndetse ko ubu byose byarangiye hasigaye ishyirwa mubikorwa ryayo.
Yagize ati”Turabona aya masezerano natangira kubahirizwa azafasha byinshi birimo kuruhura abo muburasirazuba bashakaga gukomeza amasomo yabo bikabagora kuko ntaho babaga bajya kwigira.ariko ubu biroroshye bagiye kwiga.”
Uyu muyobozi yemeza ko n’ ireme ry’ uburezi muri INATEK rigiye kwiyongera kubera ubufatanye n’ iyi kaminuza yo muri Tanzania.
Abisobanura agira ati” Kuko tuzajya duhanahana abarimu icyo tuzungukiramo ni uko tuzarushaho kubona abarimu navuga ko bari qualifie kuko iyi university yo muri Tanzania ikomeye kandi imaze igihe kinini ifite n’ abarimu.”
Abanyeshuri batari bake bo mu ntara y’ iburasirazuba iyo barangizaga kwiga muri INATEK bahitaga barekeraho amasomo yabo ,bamwe atari uko bifuza kugarukira aho ahubwo ari ukubura amikoro yo kujya kwiga muri Uganda kuko ariho honyine bashoboraga gukomereza kwiga.
Amafarango yo kwiga icyiciro cya gatatu muri OUT kiri hagati y’ amadolari 1500 na 3600 y’ Amerika ku mwaka.
Incoming search terms:
- Open university of tanzania in rwanda
- inatek
- tanzania open university in rwanda
- open university of tanzania masters in rwanda
- open university of TANZANIA KIBUNGO BRACH
- dr jeanne nyirahabimana
- open university of tanzania in ngoma
- Open University faculties - Ngoma
- openining university in rwanda
- open university rwanda

I am really enjoying the theme/design of your web site.
Do you ever run into any web browser compatibility issues?
A few of my blog audience have complained about my site not operating correctly
in Explorer but looks great in Safari. Do you have any suggestions to help
fix this problem?