Mugihe hasigaye iminsi itageze ku kwezi ngo kaminuza yo muri Tanzania yitwa Open University of Tanzania itangize icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) mu karere ka Ngoma imirimo yo kuvugurura amazu izakoreramo igeze kure.
Kuri uyu wa11/09/2012ubwo twageraga ahagiye kuzakorera iyi kaminuza,twasanze imyiteguro igezekureaho hari gusanwa amazu yahoze akorerwamo n’umushinga LWF iri inyuma y’inyubako y’ akarere ka Ngoma.
Iyi kaminuza izakorera mu karere ka Ngoma ku bufatanye n’ishuri rikuru rya Kibungo INATEK,mu rwego rwo gukorana mu burezi bwo mu bihugu byo mu muryango w’ ibihugu by’Iburasirazuba bwaAfrica.
Umuyobozi wa INATEK wungirije ushinzwe amasomo Dr Nyirahabimana Jeannne atangaza ko ibikorwa byo kwandika abanyeshuri bazatangirana n’ iri shuri byatangiye kandi ko bidahindutse amasomo muri Open Univesty of Tanzania yatangira mu kwezi kwa cumi 2012.
Yagize ati” Ubufatanye bwacu buzaba bushingiye kuguhana abarimu,kandi iyi ni intambwe duteye, ni nziza kuko kuva ubu ntawuzongera gukora urugendo runini ajya kwiga muri Uganda kuko noneho icyiciro cya gatatu cyaje iwacu.”
Iyi Kaminuza ije mu gihe abanyeshuri bo muri INATEK, kimwe n’ abandi bo mutara y’ iburasirazuba bakoraga ingendo bajya mu gihugu cy’ abaturanyi kwigirayo iki cyiciro cya gatatu.
Amafaranga azajya atangwa ku mwaka kuri buri munyeshuri ari hagati ya 1500 na 3600 by’ amadolari y’ amaerika buri mwaka bitewe n’ishami umuntu ashaka kwiga.
Incoming search terms:
- open university of tanzania faculties and admissions
- open university ishami rya kibungo
- KAMINUZA YA OPEN YA TANZANIYA I KIBUNGO RWANDA
- open university of kibungo center
- RWANDA AMAZU
- rwanda open university of tanzania
- tanzania war rwanda
