Rwanda : Icyiyoni inyoni ifite ubwenge budasanzwe

Topics: , , , , , , , , , , , , , , ,

Ubushakashatsi bwakozwe n’abayapani bwagaragaje ko inyoni bita icyiyoni igira ubushobozi bwo gufata mu mutwe cyane ku buryo gishobora kwibuka ibara cyabonye mu gihe kingana n’umwaka.

Two NUR students to represent South in Miss Rwanda contest

Ubwo bushakashatsi bwakozwe bafata ibyiyoni bakajya babyereka udusanduku tubiri dufite amabara atandujanye kamwe karimo ibyo kurya akandi nta birimo ngo baza gusanga icyiyoni kimara amezi cumi n’abiri cyibuka amabara y’udusanduku twarimo ibyo kurya, nk’uko byatangajwe na Shoei Sugita, umwarimu w’ubumenyi bw’ibinyabuzima muri kaminuza ya Utsunomiya.

Avuga ko mu gukora ubwo bushakashatsi bafashe ibyiyoni babanza kubimenyereza udusanduku dusa umutuku ndetse nu tw’icyatsi kibisi, turimo ibyo kurya hamwe n’udusanduku tw’umuhondo ndetse n’utw’ubururu tutarimo ikintu na kimwe.

Nyuma y’ibyo bashyize ibikona mu matsinda kugira ngo barebe ubushobozi bwa buri cyiyoni mu gutandukanya ayo mabara, biza kugaragara ko n’ibirengeje umwaka bibonye ayo mabara byabashije kuyibuka.

Sugita ati “ ubushakashatsi bwacu bwerekanye ko icyiyoni kibanza gutekereza mbere yo kugira icyo gikora”.

Ubwo bushakashatsi bwatewe inkunga n’icyigo gishinzwe ibijyanye n’amashanyarazi mu buyapani cyitwa Chubu Electric Power, cyashakaga gufata ingamba zo kurangaza ibyiyoni kugira ngo bireke kujya byarika ku ma pilone y’amashanyarazi (Pylônes électriques).

Mu Buyapani habarizwa ibyiyoni byinshi akenshi usanga bitera n’isuku nke mu mijyi yaho nka Tokyo. Uwayoboye ubwo bushakshatsi Sugita yavuze ko ingamba zafatirwa ibyiyoni izo ari zo zose zagombye gufatwa hatekerejwe kuri ubwo bwenge bifite.

Incoming search terms:

  • icyiyoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed