Rwanda : CBS igiye kumurikira abanyarwanda ibikorwa byayo bijyanye no kwigisha inzobere mu ibaruramutungu

Topics: , , , , , , , , , , , , ,

 

Emmanuel Habineza “iburyo” umuyobozi wa CBS

Emmanuel Habineza “iburyo” umuyobozi wa CBS

Kuri uyu wa 14 ikigo gishinzwe kwigisha ubuzobere mu by’icungamutungo College of Business Studies “CBS” cyateguye gahunda yo kumurikira abanyarwanda ibyo ikora nyuma y’imyaka 3 gitangiye imirimo yacyo mu Rwanda.

CBS ivuga ko intego zayo ari ukwigisha abanyeshuri bakirangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ibijyanye n’ubuzobere mu by’icunga mutungo.

Aba banyeshuri bigishwa mu gihe gito kandi abo yigishije bagahabwa impamyabushobozi y’urwego mpuzamahanga nk’uko bisobanurwa na Emmanuel Habineza umuyobozi w’iki kigo cya CBS.

Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 10/07/2012, Habineza avuga ko impamvu bashaka ko iki kigo gitangira kwigisha abana bakirangiza kwiga amashuri yisumbuye, ngo ni uko baba bagifite mu mutwe hazima bafata ibyo biga mu gihe ubundi bigishaga abantu basanzwe mu kazi kandi baba bafite inshingano z’ingo zabo ugasanga ibyo biga ntibabifata.

Akaba ariyo mpamvu CBS ifatanyije n’ibindi bigo bifasha kuzamura ubuzobere bw’icungamutungo mu Rwanda nka ACCA na iCPAR, hagiye kugaragazwa agaciro n’akamaro ko kwiga muri iki kigo.

Iki kigo ngo kigamije kongera umubare w’inzobere mu by’icungamutungo kuko bigaragara ko mu Rwanda ukiri hasi.

Igikorwa cyo kumurikira abanyarwanda ibikorwa bya CBS, giteganyijwe kuri uyu wa 14/7/2012. aho ikorera mu gishanga aho ULK yahoze mbere y’uko yimukira ku Gisozi.

 

 

 

 

Incoming search terms:

  • cbs rwanda
  • emmanuel habineza
  • icungamutungo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed