RWANDA : IMPAMVU Y’URUPFU RWA PROF ESRON MUNYANZIZA NTIRATANGAZWA KUGEZA UBU

Topics: , , , ,

Rwanda | urubyiruko rw’abadivantisite bitangiye guherekeza prof munyanziza

urubyiruko rw’abadivantisite bitangiye guherekeza prof munyanziza

Nubwo impamvu nyakuri yaba yarishe Prof Esron Munyanziza ikomeje kugirwa ibanga, imihango yo gushyingura yo yabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2011. Uyu muhango wo gushyingura Prof Esron Munyanziza ubaye nyuma y’uko umurambo we inzego z’umutekano zabanje kuwujyana mu bitaro bya Kaminuza CHUB nyuma akaza kujyanwa mu bitaro bya Polisi i Kigali mu rwego rwo gukomeza gushakisha icyaba cyaramuhitanye.

Abo mu muryango we barimo Goreth Mukambanda mwishywa we nabo bavuga ko Nyakwigendera nta kibazo yari afite kandi ko nta n’uburwayi bukomeye bazi yari afite bwari kumuhitana.

Prof Esron Munyanziza atabarutse nta mwana asize kuko abana be babiri n’umufasha we baguye mu mpanuka bajya kumwakira ku kibuga cy’indege ku wa 16 Mutarama 1997 muri Tanzaniya, ariko ngo akaba yari afite abana b’imfubyi batishoboye yitagaho, na mbere y’urupfu rwe akaba yari amaze kwaka raporo y’abandi yafasha nabo bakazigirira akamaro.

Abasanzwe bamuzi mu banyeshuri n’abandi basanzwe bavuga ko yari atandukanye n’abandi bahanga bari ku rwego nk’urwo yari ariho dore ko ngo yitaga ku gusenga Imana cyane aho yasengeraga mu itorero ry’Abadivantiste naryo yakozemo imirimo myinshi yo kuyobora ubundi agatanga  inkunga zinyuranye. Prof Esron Munyanziza mu myigire aho yari hose ngo yarangwaga no guhuza abantu ndetse no gusabana cyane ubwo yari mu mahanga, Kandi bakaba baramwemeraga nk’umuntu w’umuhanga cyane.

Prof Silas RWAKABAMBA umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda wari witabiriye umuhango wo gushyingura Prof Esron Munyanziza mu ijambo rye yavuze ibigwi by’uyu mwarimu, ashima byinshi yakoze kandi yongera kuvuga ko ababajwe no kumubura na kaminuza ikaba ihombye intwari.

Yagize ati “birababaje kubura umuntu nkawe wari ugifite imyaka nk’iyi kandi afite intera ingana kuriya mu bumenyi. Birababaje no gupfa umuntu atamenye ikimuhitanye”

Yakomeje avuga ko bagiye bahura igihe kinini bakaganira. Ati “mbabajwe no kubona Prof Esron Munyanziza yari umuntu utanywa inzoga, utamywa itabi agakunda gukora imyitozo ngorora ngingo none akaba apfuye ari muto, muri iyi kaminuza no mu gihugu tubuze umuntu w’ingira kamaro. Gusa icyo twashima n’uko ubuzima bwe bwaranzwe no gukunda gukora bigatanga umusaruro, kuko yari umuntu utaranatinyaga no gukora inshingano adahemberwa”

Prof Silas RWAKABAMBA yavuze ko ubumenyi bwa nyakwigendera Esron bwari bufitwe na bake mu ishami ry’ubuhinzi kandi ko buzakomeza kubafasha kuko hari byinshi yashyize mu nyandiko ndetse n’ibitabo yari yaranditse ariko atarabisohora kaminuza ikaba yiyemeje kuzakora ibishoboka bigasohoka.

Munyanziza yavukiye mu karere ka Karongi mu mwaka wa 1952, gusa ariko nubwo yari umunyarwanda yaranafite ubwenegihugu bw’abaholandi. Mu mwaka wa 1984 yagiye kwiga iby’amashyamba muri kaminuza ya Sokoine muriTanzania aharangiza mu mwaka wa 1987 aza mu Rwanda ahakora umwaka nyuma ajya gukomeza amashuri mu Buholandi aharangiza Masters na PHD. Mu mwaka wa 1994 yashyingiranywe n’umuzungukazi w’umuholandi bazanye kubana muri Tanzania aho yari yabonye akazi. Munyanziza yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2007 abanza gukora muri ISAR kuva 2008 kugeza ubu yakoraga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.


Incoming search terms:

  • urukundo rwibanga
  • Esron munyanziza
  • rwakabamba
  • munyanziza esron
  • umwaka 1987
  • miss rwandanurrwanda
  • Prof RWAKABAMBA Silas
  • professor esron munyanziza
  • urupfu rwa rwakabamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed