Rwanda | Ruhango: ireme ry’uburezi rihagaze neza muri za kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.

Topics: , , , , ,

 

Abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza byigenga

Abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza byigenga

Abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza zingenga mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe ARIPES baravuga ko ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na za kaminuza zigenga rihagaze neza nkuko mu mashuri ya Leta rihagaze kugeza ubu, kandi biyemeje kurizamura ku rugero rwo hejuru.

Ibi bakaba babiganiriyeho tariki ya 9 Gicurasi 2012. mu nama yabahuje mu ishuri rikuru ry’I Gitwe ISPG, mu karere ka Ruhango.

Uburezi bw’u Rwanda bufite amashuri makuru na za kaminuza, mur’ayo mashuri yose harimo amwe yigenga n’andi ya Leta, amashuri makuru na za kaminuza byigenga akaba yose ahuriye mu ishyirahamwe rya ARIPES, muri iri huriro aya mashuri ahuriza hamwe ibitekerezo bitandukanye, byose bikaba bigamije mu gusangira no guhererekanya inama mu murimo wabo wo guha abayagana  uburezi bufite ireme.

Muri iri shyirahamwe ARIPES, abayobozi bose ba za kaminuza n’amashuri makuru byigenga barigize bakaba bahurira mu nama rimwe mu gihembwe, mu rwego rwo guhererekanya no gusangira ibitekerezo binyuranye.

Mu nama yabahurije mu ishuri rikuru rya ISPG i Gitwe, abayobozi bose ba za kaminuza n’amashuri makuru yigenga bakaba baganiriye kuri byinshi harimo,  guhuza imyigishirize, guhuza abarimu, guhuza abanyeshuri babo, no kuba hakorwa ibikorwa bitandukanye.

Dr. Deogratias Niyibizi, Umuyobozi wa ARIPES, akaba n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri yavuze ko abantu bamwe bajya bitiranya bagaya ireme ry’uburezi muri kaminuza n’amashuri makuru yigenga mu Rwanda ko baba bibeshya, kuko kugeza ubu ireme ry’uburezi rihagaze neza, bitewe na za porogaramu zinoze bigisha ababagana ndetse no kuba bafite abarimu babifitiye ubushobozi kandi usanga ku masoko y’imirimo abanyeshuri ba za kaminuza n’amashuri makuru yigenga bitwara neza nk’abandi ba za kaminuza za leta.

Umuyobozi wa ARIPES mu magambo ye bwite yagize ati : “barabyitiranya, birumvikana ntabwo ireme dutanga rituzuye kuko ababivuga baba bavuga amakabyankuru, amashuri yacu afite ireme ry’uburezi ryuzuye nk’ayandi yose”.

Mu bindi mu byavugiwe mu nama, Umuyobozi wa ARIPES Dr. Deogratias Niyibizi yatangaje ko mu nama bakoze basabye ISPG nk’ishuri rikuru ryigenga ryashinzwe mbere y’ayandi mu w’1993, ko rigomba gutanga ku mugaragaro impamyabushobozi ku mugaragaro ku banyeshuri barirangijemo, dore ko n’amategeko agenga uburezi mu Rwanda yahaye uburenganzira bwa burundu ISPG bwo gutanga Impamyabushobozi, kuba ISPG isabwa gutanga impamyabumenyi bwa mbere kumugaragaro bikazatuma abanyeshuri barirangijemo mu myaka yashize yose bava mu bwigunge, bakibona ku rugero rumwe n’abanyeshuri bo mu zindi kaminuza n’amashuri makuru.

Abayobozi bakuru ba za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda yigenga bakaba bashoje  inama bavuga ko bagiye kurushaho gusaba abanyeshuri babo kugira ikinyabupfura, kurushaho kwigirira icyizere, babigisha ko badakwiye kujya baza mu mashuri ngo bipfushe ubusa ahubwo bagategura ejo habo heza hazaza.

 

 

 

 

Incoming search terms:

  • ARIPES
  • Igereranya ryireme ryuburezi mu rwanda
  • ihuzwa rya za kaminuza mu Rwaanda
  • Ireme ryuburezi mu mashuri makuru na kaminuza byigenga
  • ireme ryuburezi mu rwanda
  • na za kaminuza
  • neza ba agriculture

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed