Kaminuza nkuru y’u Rwanda
Webometrics Ranking of World Universities ni urutonde rushyira ahagaragara uko za kaminuza zitandukanye zo ku isi zikurikirana mu mikorere cyane cyane hakurikijwe ibigaragara ku mbuga (websites) z’izo kaminuza.
Ku rutonde ruheruka gusohoka Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) ikaba yarazamutseho imyanya igera ku 10 ugereranyije n’urutonde ruheruka.
Kaminuza y’u Rwanda iza ku mwanya wa 68 muri Afurika mu gihe ubushize yari iya 78 naho ku rwego mpuzamahanga ikaba ari iya 4.407. Kuri urwo rutonde kandi Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) riza ku mwanya wa 8.510 ku isi ariko ntirigaragara muri za kaminuza 100 za mbere muri Afurika.
Ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) ryo riza ku mwanya wa 20.372 naho ishuri ry’ubuvuzi rya Kigali (KHI) riza ku mwanya wa 12.567 .
Izindi kaminuza zo mu Rwanda zaje kuri uru rutonde harimo Umutara Polytechnic iri ku mwanya wa 18.928,ishuri Institute of Agricultural technology and education riza ku mwanya wa 19,557 naho ishuri ryigenga rya Kigali (ULK) ryo rikaba ari irya 15.739 ku isi.
Mu karere u Rwanda ruherereyemo (East African Community) kaminuza iza ku mwanya wa mbere ni Makerere University iza ku mwanya wa 12 muri Afurika ikurikiwe na University of Nairobi iza ku mwanya wa17 muri Afurika ndetse na University of Dar es Salam iza ku mwanya wa 28 muri Afurika.
Kaminuza iza ku mwanya wa mbere ku isi ni Havard University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika naho iya mbere muri Afurika ni , University of Cape Town yo muri Afurika y’epfo ikaba ari iya 387 ku isi. Tubamenyeshe ko uru rutonde rukorwa hakurikijwe ahanini uburyo imbuga za internet (websites) za, za kaminuza zisurwa cyangwa zishakishwa ku mbuga mpuzamahanga cyane cyane nka Google na Yahoo.
Incoming search terms:
- KAMINUZA Y URWANDA
- urutonde rwa kaminuza zo mu rwanda
