Musanze- ISAE ifite ikibazo cy abarimu yohereza kwiga ntibagaruke

Topics: , ,

Ubwo habaga ibirori byo guha impamyabushobozi abanyeshuri barangije mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi  (ISAE Busogo) ku wa gatanu tariki ya 20/01/2012, Dr Karemangingo Charles umuyobozi wa ISAE yatangaje ko bagira ikibazo cy’abarimu bohereza kwiga barangiza kwiga ntibagaruke muri ISAE. 

Karemangingo avuga ko abo barimu ISAE ibohereza kujya kongera ubumenyi mu byo bigisha. Ngo iyo barangije kwiga bahita bigira ahandi. abo bagenda bakaba bajya aho babahemba neza. Ibyo ngo bikaba biri mu bidindiza ireme ry’uburezi muri ISAE Busogo.

Callixte Ntivuguruzwa umwe mu banyeshuri bahawe impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere (Advanced Diploma) muri ISAE Busogo mu gashami ko Gufata neza ubutaka n’Amazi nawe yemeza ko bajya bagira ikibazo cy’abarimu bigendera.

Akomeza avuga ko ariko n’ubwo abo barimu bagenda, ngo babona abandi bakabasha kwiga. Yongera ho ko yabashije kwiga ibijyanye no gufata neza ubutaka n’amazi kuburyo ngo yiteguye kubikoresha neza ubwo azaba agiye ku isoko ry’umurimo. ati “mu Rwanda dukunda kugira ikibazo cy’isuri, nize uburyo bakora amaterasi neza kuburyo nta suri yongera kuhaba”.

Dr Karemangingo nawe avuga ko n’ubwo hari ikibazo cy’abo barimu bajya kwiga ntibagaruke, ntibibuza ko abanyeshuri biga neza. Kuko ngo hari abandi barimu bagera kuri 18 bohereje kwihugura mu gice cya gatatu n’icya kane cya kaminuza.


 

Incoming search terms:

  • dr charles karemangingo
  • Charles Karemangingo
  • karemangingo charles
  • Dr KAREMANGINGO Charles
  • who is Dr charles karemangingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Visit Us On TwitterVisit Us On FacebookCheck Our Feed