Ishuli rikuru rya Ines Ruhengeri (Institut d’Enseignement Superieur – Ruhengeri) riri mu karere ka Musanze rigiye guhinga ibyatsi bivamo imiti ya gakondo.
Rev. Fr. Dr Fabien Hagenimana, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri INES- Ruhengeri.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri INES- Ruhengeri, Rev. Fr. Dr Fabien Hagenimana, avuga ko bagiye gukora ubusitani bwihariye muri icyo kigo mu rwego rwo kubungabunga ibimera bivamo imiti ya gakondo bigenda bicika kubera kutitabwaho.
Rev. Fr. Dr Hagenimana avuga ko ubwo busitani buzitabwaho ku buryo buzagirira akamaro abavuzi ba gihanga ndetse bikazajya bikorwaho ubushakashatsi mu bijyanye n’uruhare rwabyo mu buvuzi gakondo.
Ibyo bimera bizahingwa ku buso bungana na hagitari ebyiri butware akayabo ka miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa INES-Ruhengeri izagiterwamo inkunga na Merbocun University yo muri Australiya, Genoa University yo mu Butaliyani n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa MISEREOR wa Kiliziya Gatorika ukorera mu Budage.
Incoming search terms:
- inesruhengeri
- MISEREOR in ruhengeri
- Rev Fr Dr Fabien HAGENIMANA
