Nyuma yaho ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’ubukungu n’amabanki ( SFB) bufatiye icyemezo cy’uko abanyeshuri b’ abadivantiste batazongera guhabwa amahirwe yo gukora ibizamini baba batarakoze ku munsi w’isabato, aba banyeshuri baravuga ko bahangayikishijwe n’uko bashobora kwirukanwa uyu mwaka urangiye.
Aba banyeshuri kandi baravuga ko ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi bitandukanye n’imyemerey’idini yabo, kuko kuwa gatandatu batajya baboneka, bityo baka basanga ari ukwimwa uburenganzira bwabo ndetse bemererwa n’itegeko nshinga.
Umwe mu bayobozi b’abadivantisite kuri iki kigo, yavuze ko mu kwezi kwa kane bandikiye minisiteri y’uburezi kugirango ibarenganure ariko ngo ntacyagezweho, mu kwezi Cyenda bandikira Perezida wa Repubulika ariko kugeza n’ubu ngo ikibazo cyabo cyiracyananiranye.
Mu ibaruwa yo ku itariki ya 26 Ukuboza , 2011 ubuyobozi bw’iri shuri bwandikiye aba banyeshuri, ivuga ko umunyeshuri utazubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ikigo azirukanwa.
Kugeza ubu iki kigo kibarirwamo abanyshuri b’abadivantisite bagera kuri 200, abagera kuri 40 akaba aribo banze guteshuka ku myemerere y’idini ryabo.
Eric Muvara
