Ku cyumeru tariki ya 4 Ugushyingo ikipe y’abagabo ya Kaminuza ya Basketball yatwaye igikombe gihuza za Kaminuza za Leta zo mu Rwanda nyuma yo gutsinda ISAE Busogo amanota 50 kuri 31. Imikino yaberaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ku mukino wa nyuma, Kaminuza y’u Rwanda isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere, yatsinze biyoroheye ISAE Busogo amanota 50 kuri 31 ihita inahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 300. ISAE yabaye iya kabiri yahembwe amafaranga ibihumbi 250.
Ubundi KIE ni yo yagombaga gukina na Kaminuza y’u Rwanda ku mukino wa nyuma ariko bitewe n’uko yatahuweho gukinisha umukinnyi warangije kwiga yahise ihanwa isimburwa na ISAE.
Kicukiro College of Technology (KCT) ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Umutara Polytechnic Univesity. KCT yahawe amafaranga ibihumbi 150.
Indi kipe yitabiriye iyi mikino ariko ntibashe kugera kure muri iri rushwanwa ni Kavumu College y’i Muhanga.
Imkino ihuza za kaminuza ikunze gukinwa ariko ikitabirwa na za kaminuza zose zibishaka.
Nk’uko Irené Ishimwe ushinzwe imikino n’imyidagaduro muri Kaminuza y’u Rwanda yabitubwiye, ngo ubu bwo hakinwe Basketball y’abahungu gusa kuko ari byo byifujwe na Bralirwa yateye inkunga iyi mikino binyuze mu kinyobwa cyayo Sprite.
Ishimwe kandi yatubwiye ko ngo Blarirwa ifite gahunda yo gutera inkunga n’indi mikino itari Basketball kandi ikitabirwa n’abahungu ndetse n’abakobwa.
Theoneste Nisingizwe
Incoming search terms:
- K C T Polytechnic Abbreviation
