Bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bari kurangiza amasomo yabo muri iyi kaminuza bafite impungenge z’amafaranga bagenewe yo kwishyura ababayobora mu bushakashatsi bwabo busoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza kuko bavuga ko igihe cyo gutanga ubu bushakashatsi kibagereyeho ntacyo barakora.
Mu busanzwe umunyeshuri urihirwa n’ikigega gishizwe gutera inkunga abacitse ku icumu FARG ndetse n’abigira ku nguzanyo ya SFAR bishyurirwa amafaranga y’ishuri ndetse bakanahabwa amafaranga abafasha mu bushakashatsi bwabo bakora bwo kurangiza kaminuza.
Nyamara bamwe muri aba banyeshuri barihirwa n’iki kigega FARG muri kaminuza nkuru y’u Rwanda batangaza ko hashize amezi atanu barabwiwe ko amafaranga yabo yageze muri kaminuza ariko ngo magingo aya ntibarayabona mu gihe bagomba kuba batanze ubushakashatsi bitarenze tariki ya 25 z’uku kwezi kwa Gatanu.
N’akababaro, umunyeshuri w’umusore ati: “twagize amahirwe tugaragara ku rutonde rw’abazabona ubufasha bwa FARG ku ikubitiro ariko ndabona ntaho tugana kuko niba tujya kubaza abanyeshuri ba AERG-UNR baduhagarariye, bakatubwira ko amafaranga yaje ari muri finance ya kaminuza kandi aribo bireba twe twigenze gute koko?”
Aha undi musore nawe wanze ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we bwite avuga ko ubwe ku giti cye yigiriye muri finance ya Kaminuza bamutangariza ko nta mafaranga bashobora kubona kugeza ubu kuko nta rwandiko rw’umuyobozi wa FARG bazanye.
Aha aba banyeshuri bakaba bafite ikibazo cyo kurangiriza ubushakashatsi bwabo ku gihe, uwitwa Safari ati: “wambwira gute ukuntu tutarabona amafaranga yo kwishyura abarimu batuyoboye kandi ejo ariwo munsi wa nyuma, biraduhangayikishihe kuko sinzi niba kaminuza izemerera kudutegereza”.
Aba banyeshuri bavuga ko icyo Atari cyo kibazo bafite kuko bafite n’imyenda inyuranye kuko hari n’andi mafaranga bagombaga guhabwa batarahabwa. Safari ati: “kubaho byo si ku bufindo kuko nk’ubu nta mafaranga yo kwishyura restaurant ndetse n’imyenda imaze kutubana igitero”.
Aha aba banyeshuri batangaza ko batarabona amafaranga agera ku bihumbi 30 yo kwimenyereza ibyo bize (stage) ndetse n’ibihumbi 100 bakoresheje bakora ubushakashatsi bwabo.
Safari ati: “ni ibisanzwe amafaranga atugenewe aza twaririye twarimaze”.
Aha umuyobozi wa AERG ya kaminuza Sixbert avuga ko amafaranga y’aba banyeshuri yageze muri kaminuza mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka ariko ntibarayafata kuko nta baruwa iturutse mu buyobozi bwa FARG bafite kuko bayitaye. Aha avuga ko aba banyeshuri bagomba kubona amafaranga yabo bitarenze iki cyumweru kuko urwo rwandiko rwabonetse.
Gerard GITOLI Mbabazi
